wex24news

Juma Jux ari mu bategerejwe i Kigali mu mikino isoza BAL 2024

Abarimo ibyamamare nka Jumma Jux w’umunyatanzaniya ndetse n’umuraperi wo muri Amerika Doe Boy bategerejwe mu Rwanda, aho bazaba bitabiriye umukino usoza imikino ya BAL.

Tanzanian crooner Juma Jux arrives in Kenya for countrywide media tour

Jumma Jux azwi cyane kandi akunzwe muri Tanzania, aho byaje kurenga imbibi z’Igihugu cye ubwo yakoranaga indirimbo na Diamond Platinumz yitwa Enjoy imaze kuzuza miliyoni 79 z’abayirebye itaramara umwaka.

Doe Boy

umuraperi ukomoka muri Leta zunze ubumwe z’Amerika Doe Boy  azaba ari muri Kigali Arena kuri uwo munsi  azwi cyane mu ndirimbo yakoranye n’abaraperi batandukanye zirimo iyitwa Most wanted yakoranye n’umuraperi Future, Way too long, Kardashians, Respectfully, Pre Skool n’izindi zitandukanye.

Image

Mu gihe kandi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ari mu bategerejwe bazataramira abazitabira umukino usoza BAL 2024 uzaba tariki 01 Kamena uzahuza Al ahly ly yo muri Libya na Petro de Luanda yo muri Angola.