wex24news

yatanze kandidatire ’ituzuye’ ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu

Diane Shima Rwigara wifuza kuba umukandida wigenga mu matora y’Umukuru w’Igihugu ategerejwe muri Nyakanga 2024, yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Gicurasi 2024 nibwo Diane Rwigara wigeze gushaka kwiyamamaza mu 2017 ariko bikaza kugaragara ko atujuje ibisabwa abakandida bigenga, yakiriwe ku Biro bya NEC.

Mu byo asabwa hari ibyemezo atari afite birimo inyandiko y’umukandida yemeza ko nta y’ubundi bwenegihugu yari afite cyangwa yaretse ubwo yari afite n’icyemezo gitangwa na muganga wemewe.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Oda Gasinzigwa yamubwiye ko ibyangombwa adafite adakwiye kugira impungenge kuko yazabitanga nyuma.

Gutangaza lisiti ntakuka y’abakandida bemejwe bizakorwa ku wa 14 Kamena 2024, itora rya Perezida wa Repubulika rizaba ku wa 15 Nyakanga Banyarwanda bari mu mahanga no kuwa 15 ku Banyarwanda bari imbere mu gihugu.