wex24news

Ambasade ya Israel yatwitswe

Abigaragambya bashyigikiye Palestine muri Mexique, batwitse igice kimwe cya Ambasade ya Israel iri mu Murwa Mukuru w’iki gihugu, nyuma yo guhangana n’abapolisi bari boherejwe ngo babahagarike.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru ababarirwa muri 200 nibo bari bahuriye mu gace ka Lomas de Chapultepec muri Mexico City, bahamagarira amahanga “kugira icyo bakora mu buryo bwihuse ku biri kubera muri Rafah”.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, yagaragayemo abapolisi bari kurwana no kuzimya umuriro wari wafashe igice kimwe cya Ambasade, mu gihe ku rundi ruhande abigaragambyaga bo bashakaga kuyitwika yose.

Minisitiri w’Umutekano muri iki gihugu, Yoav Gallant, yavuze ko Igisirikare cya IDF kizakomeza kugaba ibitero muri Rafah mu guhangana na Hamas, kinabohore abagizwe abaturage ba Israel bashimuswe n’uyu kuva mu mwaka washize.

Aba bigaragambyaga bari bambaye ibibahisha amasura yabo, batangira gutera amabuye n’ibiturika ku bapolisi bari babitambitse batangira kurwana nabo bashaka kwinjira muri Ambasade.