Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yavuze ko abanyamakuru bishyize hamwe bagahurira ku mugambi umwe wo guharabika u Rwanda batazawugeraho
Minisitiri Dr Vincent Biruta yabigarutseho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga hamwe n’ibiro by’umuvugizi wa Guverimo.
Dr Vincent Biruta yagize ati “Iyo ubona abanyamakuru bageze kuri 30 bo mu bihugu birenga 10 bishyize hamwe ngo bagiye gutangaza inkuru zidasanzwe ku Rwanda, umugambi ni uguhungabanya u Rwanda. Ni uguhungabanya ya mitekerereze, ni uguhungabanya bya bindi tumaze kugeraho.”
akomeza agira ati “Buriya abanyamakuru benshi bakubwira ko ari abanyamakuru bigenga ariko kwigenga kwabo nibo bakuvuga gusa, benshi muri bo baba bafite leta zibasunika, zibakoresha, turabazi turamenyeranye. Iyo ubakurikiranye neza usanga bamwe ari ba bandi bananiwe kugira icyo bakora kandi bafite ubushobozi kugira ngo Jenoside ihagarare, ni ba bandi bakomeje gukorana n’Umuryango w’Abibumbye bananiwe kuyita icyo iricyo ko ari Jenoside, abo bose nibo bariya.”
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko iyi ntego itazigera igerwaho kuko abanyarwanda biyubakiye politiki itajegajega ishingiye ku bumwe no gukorera mu mucyo muri iyi myaka ishize.
Guverinoma ivuga ko inzira ya Demokarasi u Rwanda rwahisemo izakomeza, kandi mu mahoro no mu bwisanzure, Abanyarwanda bazihitiramo abo bazifuza ko babayobora mu gihe kiri imbere.