wex24news

imodoka z’intambara eshatu zafashwe na M23

Umutwe witwaje intwaro wa M23 watangaje ko wafashe imodoka eshatu z’ihuriro ry’ingabo zirimo iziri mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, SAMIDRC.

Izi modoka zirimo ibifaru bibiri ndetse n’ikamyo itwara abasirikare yo mu bwoko bwa IVECO, zafashwe nyuma y’ibitero ingabo za SADC n’izindi zirimo iza RDC n’iz’u Burundi zagabye.

 Lawrence Kanyuka Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, kuri uyu wa 31 Gicurasi 2024 yatangaje ko ibi bitero byiciwemo abasivili 10, abandi benshi barakomereka, abandi bahunga ingo zabo, inzu zirasenywa, inka na zo ziricwa.

Kanyuka yagize ati “ARC/AFC yagobotse nk’uko biri mu nshingano zayo zo kurinda abasivili, isubiza inyuma ihuriro ry’ingabo z’umwanzi nyuma yo gusenya imodoka zaryo z’intambara (APCs). Twanafashe APCs ebyiri z’umwanzi n’ikamyo ya IVECO.”

Ibi bitero by’ihuriro ry’ingabo zishyigikiye Leta ya RDC bigamije kwisubiza ibice byo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru M23 yafashe kuva mu 2022.