wex24news

yinjijwe mu mikino izagaragara mu gikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho

Uruganda rwa SKOL Brewery Ltd rwasinyanye amasezerano n’Ubuyobozi bw’Irushanwa ry’Igikombe cy’Isi cy’Aba-Veterans, yemerera Rayon Sports kuzakinamo imwe mu mikino ya gicuti ndetse rukazazengurutsa igikombe u Rwanda rwose.

Mbere y’uko habaho irushanwa, hazabaho kubanza kuzenguruka igihugu cyose herekanwa igikombe kizakinirwa, iki gikorwa kizabera mu Ntara zose z’u Rwanda biteganyijwe ko kizagirwamo uruhare na SKOL.

Uru ruganda kandi rwemerewe kuzaba rucuruza ibinyobwa byose muri Stade Amahoro izaberamo imikino y’abakanyujijeho muri Ruhago barenga 150 baturutse ku migabane itandukanye.

SKOL kandi irateganya gukora igitaramo kinini gifungura irushanwa ry’Igikombe cy’Isi cy’Aba-Veterans kizatumirwamo abahanzi bakomeye cyane bazasusurutsa Abanyarwanda ndetse n’abandi bazaba barusuye kubera imikino.

Fred Siewe Umuyobozi Mukuru wa VCWC yagize ati “Twishimiye gukorana na SKOL Brewery Ltd by’umwihariko muri 2024 VCWC. Ubufatanyabikorwa buzagira inyungu ku ba-Veterans no ku bafana ndetse dufatanye no kwandika amateka atazibagirana.”

Umuyobozi w’Uruganda rwa SKOL Brewery Ltd, Eric Gilson, yatumiye buri wese ku kibuga ndetse anizeza abazahagera ko bazanezerwa.

Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakanyujijeho muri ruhago riri gutegura irushanwa rya mbere ku Isi muri ruhago ku ba-Veterans riteganyijwe kubera i Kigali tariki 1 kugeza 10 Nzeri 2024.