wex24news

yahinduye indirimbo yubahiriza igihugu isubizaho iya kera

Nigeria yafashe umwanzuro wo guhindura indirimbo yubahiriza Igihugu isubira ku ndirimbo bakoreshaga mu myaka 50 ishize.

Iyi ndirimbo nshya ya Nigeria yitwa ‘We Hail Thee’, ikaba isimbuye ‘Arise, O Compatriots’. Yatangiye kwifashishwa mu 1960 ubwo Nigeria yabonaga ubwigenge , yandikwa na Lillian Jean Williams , Umwongereza wabaga muri Nigeria.

Perezida Bola Tinubu yasinye iteka kuri uyu wa Gatatu, nyuma y’uko byemejwe mu nteko y’Igihugu. yatagaje ko iyo ndirimbo yagaruwe ariyo igaragaza ubudasa bwa Nigeria.

Guhindurwa kw’iyi ndirimbo ntabwo bivugwaho rumwe na bamwe mu baturage kuko bumva ko icy’ingenzi ari uguhangana n’ibibazo by’umutekano muke ndetse n’ikibazo cy’ubukungu.

Abarimo ibyamamare bitandukanye birimo Adekule Gold, Teni, Kate Henshaw bagaragaje ko batishimiye iri hindurwa ry’indirimbo yubahiriza igihugu.

Image

Kate Henshaw usanzwe ari umukinnyi wa filime