wex24news

yakatiwe gufungwa imyaka ibiri

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwahamije Nsabimana Jean uzwi nka Dubai ibyaha yari akurikiranyweho byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha inyandiko mpimpano rumuhanisha igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni imwe n’ibihumbi 500 Frw.

Rwahamije kandi Nkulikiyimfura Théopiste wari enjeniyeri, icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimpano, rumuhanisha gutanga ihazabu ya miliyoni 3 Frw.

 abahoze ari abayobozi b’Akarere ka Gasabo mu gihe Dubai yubakaga umudugudu w’Urukumbuzi barimo Rwamulangwa Stephen, Mberabahizi Raymond Chrétien na Nyirabihogo Jeanne d’ Arc bagizwe abere ku cyaha cyo kuba ikitso mu cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya Dubai yahamijwe.