wex24news

igitataramo cyabo cyahagatswe ku munota wa nyuma

Igitaramo kinyatrap in Bruxelles cyari gitegerejwemo abaraperi B-Threy na Bushali mu Bubiligi ku wa 1 Kamena 2024 cyasubitswe na sosiyete yitwa ‘Fusion Events’ yari yabatumiye.

B-Threy na Bushali mu barenga 40 bagiye guhurira mu iserukiramuco i Musanze

Mbere y’iminsi mike ngo itariki y’igitaramo igere, abateguye iki gitaramo bamaze gukura amatike ku isoko ndetse nta n’igikorwa na kimwe cyo kwamamaza kiri gukorwa.

amakuru yavuze ko iki gitaramo cyagonganye n’ikindi cy’Abarundi batuye mu Mujyi wa Bruxelles bazataramira mu bwato, ibyatumye bigorana kwizera kubona abantu cyane ko bamwe mu bakunda kwitabira ibitaramo by’abahanzi bo mu Karere ka AFurika y’Iburasirazuba ari Abarundi batuye mu Bubiligi.

Bushali na B Threy bavuye i Kigali bitabiriye Iserukiramuco ryitwa ‘Africa Fest’ baherutse no kuririmbiramo abantu mbarwa i Lille mu Bufaransa ku wa 24 Gicurasi 2024.