wex24news

ntari mu bakinnyi berekeza muri Côte d’Ivoire

Frank Spittler Torsten Umutoza w’Amavubi , yatangaje abakinnyi 25 yitwaza mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 azahuramo na Bénin ndetse na Lesotho ariko ntihagaragaramo Rwatubyaye Abdul.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryashyize hanze urutonde rw’abakinnyi bose bagomba gufasha Amavubi. Rwatubyaye Abdul ukinira KF Shkupi yo muri Macedonia ni umwe mu bakinnyi bahamagawe nyuma y’igihe atagaragaramo, gusa bivugwa ko uyu mukinnyi afite imvune yatumye adakomezanya n’abandi.

Umukino wa mbere ruzakirirwa na Bénin muri Côte d’Ivoire tariki ya 6 Kamena mu gihe ruzongera kwakirwa na Lesotho muri Afurika y’Epfo tariki ya 11 Kamena 2024.

Kugeza ubu Amavubi ayoboye Itsinda C n’amanota ane nyuma yo gutsinda Afurika y’Epfo ndetse ikanganya na Zimbabwe  na Lesotho mu gihe Bénin ifite inota rimwe.