wex24news

bibutse abari abaririmbyi bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Chorale de Kigali iri mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika, yibutse kandi yunamira abari abaririmbyi bayo 17 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yiha umukoro wo gukomeza gushakisha abandi bataramenya bahitanywe nayo.

Ni mu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, witabiriwe n’abarokotse bo mu miryango abo baririmbyi batandukanye bakomokagamo.

Théogène Kagambire uwari uhagarariye IBUKA mu Karere ka Gasabo yashimiye Chorale de Kigali ku gikorwa bateguye cyo kwibuka abahoze ari abanyamuryango bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ari ukubasubiza agaciro bambuwe n’abicanyi. Yavuze ko Ibuka izakomeza gushyigikira Chorale de Kigali mu bikorwa byose birebana no kwibuka izajya itegura.

Pastor Aaron wavuze ahagarariye imiryango ifite abaririmbyi bibutswe yagize ati”muri ino myaka ndaryama ngasinzira. Twaratotejwe ariko ubu dufite amahoro. Nta mwana w’Umututsi wigaga ariko ubu dufite Leta y’ubumwe kandi ndayishimira”.

Perezida wa Chorale de Kigali, Hodari Jean Claude yagize ati “Uyu munsi twawuhariye kwibuka abantu bacu bashinze Korali igakura. Ntabwo ndi buvuge byinshi ndashima abo twibuka ubwabo kuko bakoze neza, Korali izahora ibaha ikuzo barabatwambuye ariko ntibatwambuye indirimbo zabo n’amateka yabo. Imiryango yabo ndayishimira. Imiryango y’abacu nimuze turirimbe kuko namwe muri abacu tuzabane kugeza tubasanze.’’

Uwera Alice, wari uhagarariye Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ishingano Mboneragihugu yagize ati “Ndabifuriza gukomera. Turazirikana abahoze ari abahanzi n’abaririmbyi ba Chorale de Kigali. Nyuma yo guhagarika Jenoside ihame ry’ubumwe bw’Abanyarwanda ryashyizwe imbere. Nyuma yimyaka 30 haracyari ibikomere ku mubiri no ku mitima, dushyize hamwe ntawe ukwiriye guheranwa namateka ashaririye twanyuzemo.’’

Uyu muhango waranzwe n’igitaramo cy’indirimbo ziganjemo izahimbwe n’abahanzi ba Chorale bibukwa nka Saulve Iyamuremye wahimbye indirimbo nyinshi ziririmbwa mu Kiiliziya Gaturika.