wex24news

Yatagaje impamvu atazongera gutangaza umukunzi kugeza agiye kurushinga

Umuhanzi mu njyana gakondo, Cyusa Ibrahim yatangaje ko yafashe umwanzuro wo kutazongera gutangaza umukunzi we, kugeza igihe azaba yitegurira gukora ubukwe. Ni icyemezo yafashe ahanini biturutse mu kuba yaragiwe aterwa imijugujugu n’abantu banyuranye, nyuma y’uko yabaga yagaragaje umukunzi.

Mu myaka ibiri ishize, uyu muhanzi yavuzwe cyane mu itangazamakuru nyuma y’uko agaragaje Jeanine Noach bari bacuditse icyo gihe, ariko ibyabo byaje kugera ku musozo.

Yavuze ko nyuma yo gutandukana na Jeanine Noach atongeye kugaragaza umukunzi, ariko kandi igihe nikigera abantu bazabimenya.

Uyu muhanzi ari kwitegura gukora igitaramo cye gikomeye yise “Migabo Live Concert” kizaba ku wa Gatandatu tariki 8 Kamena 2024 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Cyusa yagize ati “Ubu ntabwo nyishaka kuvugwa cyane mu rukundo, ngo Cyusa yagiye aha, ahubwo muzumva cyangwa muzabona, uwo muzabona ni uwo nzaba nambitse impeta gusa, ntabwo si ukumwambika impeta gusa, mbabwira ngo mu kwezi uku ni uku hari ubukwe.”

Akomeza ati “Nzagaragara ‘Fiancé’ ngiye no kubereka ubukwe, muzamubona uyu ng’uyu mu kwezi gutaha hari n’ubukwe.”