wex24news

Ubushyuhe bukabije bwahitanye abantu barenga 50

Ubushyuhe bukabije mu Buhinde bwibasiye intara y’amajyaruguru ya Uttar Pradesh n’iya Odisha bwahitanye abantu bagera 53 mu minsi itatu mu cyumweru gishize mu gihe hasozwaga igikorwa cy’amatora.

Buhinde ntibworohewe mu mezi atatu ashize kuko bwibasiriwe n’ubushyuhe bukabije burimo gutera ingaruka ku baturage zirimo kugwa igihumure no gutakaza ubuzima. 

Ministeri y’ubuzima mu Buhinde yatangaje ko abamaze kwicwa n’ubu bushyuhe kuva tariki ya 1 Werurwe kugeza ku ya 30 Gicurasi bamaze kugera 56, naho abagize ibindi bibazo by’ubuzima bageze ku 24.849.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa Odisha,bwo bwagaragaje ko abapfuye muri iyo minsi itatu bashobora kuba barageze kuri 99 bitandukanye n’umubare watangajwe na guverinoma nk’uko ikinyamakuru BBC cyabitangaje.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe mu Buhinde cyatangaje ko mu byumweru bibiri bishize, igipimo cy’ubushyuhe mu majyaruguru n’uburengerezuba cyageze kuri dogere selisiyusi 45 na 46. Cyasobanuye kandi ko hari uduce cyageze ku gipimo cya dogere selisuyusi 50.