wex24news

yasabiwe kwimwa urubuga muri Norvège

Ihuriro ry’Abanyarwanda baba muri Norvège n’umuryango Urukundo Foundation byasabye umuryango Oslo Freedom Forum uharanira ubwisanzure ko ritaha urubuga Rusesabagina Paul wigeze guhamywa ibyaha by’iterabwoba bikomoka ku bitero by’iterabwoba umutwe wa MRCD/FLN wagabye mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Rwanda mu 2018 no mu 2019.

Paul Rusesabagina seen during a press conference in Brussels on Tuesday June 18, 2019.

 Uyu muryango ufite icyicaro gikuru muri Norvège uteganya guha Rusesabagina urubuga, mu nama yawo iteganyijwe guhera kuri uyu wa 3 kugeza ku wa 5 Kamena 2024.

Mu bimenyetso byashingiweho harimo na videwo Rusesabagina yashyize hanze mu 2018, ubwo yashimiraga abarwanyi ba MRCD/FLN bari batangiye kugaba ibitero muri iki gice cy’u Rwanda, anasaba Abanyarwanda kubashyigikira.

Bagize bati “Ibikorwa bye ntabwo byambura gusa abazize jenoside icyubahiro kuko binatera ibikomere abarokotse jenoside n’imiryango yabo. Guhakana jenoside ni icyaha gikomeye kinyuranya mu buryo butaziguye n’indangagaciro z’ukuri n’ubutabera Oslo Freedom Forum igamije kwimakaza.”

Basabye uyu muryango bati “Dusabye mu cyubahiro ko Oslo Freedom Forum yafata uruhande ruhamya rwo kwitandukanya n’abantu nka Rusesabagina bigaragaza nk’intwari mu gihe bakora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’ibyo guhakana jenoside.”

Rusesabagina yafunguwer muri Werurwe 2023 ubwo yahabwaga imbabazi na Perezida Paul Kagame.