wex24news

uwari Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN yirukanywe  

Minisitiri w’Intebe mu izina rya Perezida wa Repubulika, yirukanye mu nshingano Madamu Jeanine Munyeshuli nk’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ishoramari rya Leta no Kwegeranya Imari, muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Madamu Jeanine Munyeshuli

 Jeanine Munyeshuli, yari Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi muri Kaminuza y’Ubuvuzi ya Global Health Equity ndetse akaba yari mu bagize Inama y’Ubutegetsi yayo. Munyeshuli yanakoze muri Cogebanque Plc ari Umuyobozi Wungirije w’Inama y’Ubutegetsi.

Kuva mu 1998, Munyeshuli yakoreye ibigo bitandukanye mu Busuwisi birimo Picket Group na Unigestion mu bijyanye n’imari, muri 2017 yakoreye ikigo cya SouthBridge Rwanda nk’umugishwanama ndetse aba n’umuyobozi wacyo ushinzwe ibikorwa.

Madamu Jeanine Munyeshuli yatangiye izi nshingano nk’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ishoramari rya Leta no Kwegeranya Imari, muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi muri Kanama 2023.

Ntabwo hatangajwe impamvu yihariye yatumye Munyeshuli akurwa mu nshingano yakoraga muri iyi Minisiteri.