wex24news

yafunzwe ashinjwa ubujura n’uburiganya 

Umuhanzi Sean Kingston, utorohewe n’ibihe nyuma yaho abapolisi basatse urugo rwe bakamuta muri yombi, ubu yamaze kujyanwa muri gereza anasabwa gutanga ingwate ya $100,000.

Ku cyumweru, Sean Kingston yajyanywe muri gereza ya Floride nyuma yo koherezwa muri Californiya ashinjwa kuba yarakoze uburiganya burenga miliyoni imwe y’amadolari afatanije na Nyina Janice Turner.

Nk’uko bigaragara mu ishami ry’umugenzuzi w’akarere ka Broward, ngo uyu muhanzi, usanzwe witwa Kisean Anderson, afunzwe azira 100.000 y’amadolari kubera ibyaha icyenda bijyanye n’uburiganya n’ubujura bukomeye.

Uyu muhanzi akurikiranyweho ibyaha 10 by’ubujura n’uburiganya yafatanije na Nyina.

Nyina wa Kingston Turner na we akurikiranyweho ibyaha umunani kandi yatawe muri yombi nyuma y’urugo rwa Kingston rwagabweho igitero na Florida SWAT mu mpera za Gicurasi.