wex24news

ashobora kuzazana umugabo n’abana be mu Rwanda

Umunya-Gabon Eudoxie Mbouguiengue Bridges usanzwe ari umugore w’Umuraperi Christopher Bridges wamamaye nka Ludacris; yagaragaje ko ashaka kuzana n’umugabo we n’abana gusura Ingagi mu Rwanda.

Eudoxie Mbouguiengue amaze iminsi mu Rwanda aho yari yaje kureba imikino ya Basketball Africa League, izwi nka BAL yahuzaga amakipe ahiga ayandi mu mukino wa Basketball muri Afurika.

Mu kiganiro yagiranye na The New Times yagize ati “Ntewe ishema no kubona uko u Rwanda rwahindutse, nk’umuntu uzi aho igihugu n’abaturage bacyo banyuzemo, N’ubwo nifuza gusura ahantu henshi hatandukanye mu gihugu, nshaka gusigazaho hake nko gusura Ingagi, ku buryo nzabikora mu gihe naba ndi kumwe n’umuryango wanjye. Ngomba kuzazana umugabo wanjye, Ludacris n’abana banjye kugirira ibihe byiza muri iki gihugu cyuje ubwiza buhebuje.’’

Eudoxie Mbouguiengue yavuze ko azagerageza kubikora vuba, kugira ngo umuryango we nawo awukumbuze u Rwanda.