Sosiyete yāindege yāAbahinde, IndiGo Airlines yashyiriyeho abagore guhitamo imyanya yegereye iyāabagore bagenzi babo, mu gihe bagura amatike yāindege.
IndiGo Airlines yagaragaje ko yashyizeho uburyo ku bagore bwo kugurira amatike kuri internet, bagahabwa amakuru yose ajyanye nāumwanya bazaba bicayemo ku buryo mu gihe badashaka kwicarana nāabagabo, bahindura bakajya mu myanya iri hafi yāabagore bagenzi babo.
Iki kigo cyāindege cyashinzwe mu 2006 gitwara abantu barenga ibihumbi 2000 ku munsi ntikigeze gisobanura impamvu cyashyiriyeho abagore ubu buryo bwo guhitamo imyanya imwe na bagenzi babo, icyakora bivugwa ko bifitanye isano nāibibazo byāihohotera rishingiye ku gitsinda abagore bakunze guhura naryo muri icyo gihugu.