wex24news

Kuki yitwa ’Umuryango’ aho kuba ’Ishyaka’?

Kimwe mu bibazo bikunze kwibazwa n’abantu batandukanye, ni ugusobanukirwa impamvu FPR-Inkotanyi yitwa ’Umuryango’, aho kwitwa ’ishyaka’, nyamara wajya kumva ukumva ko iri mu Ihuriro ry’Amashyaka ya Politiki.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Gasamagera Wellars yagize ati “Umuryango wa FPR-Inkotanyi si ishyaka, Umuryango wa FPR-Inkotanyi, ni umutwe wa politiki, ufite kuva ugishingwa mbere na mbere, kwifuza ko wahuza Abanyarwanda bose. Abanyarwanda bose bakajyamo nta n’umwe uhejwe ariko nta n’umwe ubihatiwe.”

Yavuze ko bisaba umutima w’umuntu kugira ngo winjire muri FPR-Inkotanyi. Ati “Iyo uwugiyemo nta karita baguha, ni umutima wawe ujyanamo ndetse n’aho ushakiye, ushobora kuwuvamo. Nabyo biremewe.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo tubyita ko ari ishyaka, tubyita ko ari Umuryango kuko tudaheza, kuko tutagira ikarita y’umunyamuryango, kandi twifuza ko n’abo batari abanyamuryango nabo bazamo.”

Yavuze ko bisaba umutima w’umuntu kugira ngo winjire muri FPR-Inkotanyi. Ati “Iyo uwugiyemo nta karita baguha, ni umutima wawe ujyanamo ndetse n’aho ushakiye, ushobora kuwuvamo. Nabyo biremewe.”

FPR Inkotanyi yavutse ku wa 25 Ukuboza 1987 nyuma y’inama ya RANU yafatiwemo umwanzuro wo gutangiza uyu muryango ndetse hashyirwaho abakada, urugaga rw’urubyiruko n’urw’abategarugori.