wex24news

yihanije abakongeza ubutinganyi muri Uganda

Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yihanangirije abakomeje gushaka gushyigikira abaryamana bahuje ibitsina muri Uganda, avuga ko iyi ari ingingo igihugu cye kidashobora kwihanganira.

N’ubutumwa Perezida Museveni yagejeje ku bitabiriye umuhango n’amasegesho yo gusabira abahowe Imana bo muri Uganda. Ni umuhango uba buri mwaka mu gace ka Namugongo, aho batwikiwe.

Perezida Museveni yakomeje agira ati “Mwe abantu bakiri bato, mukoresha umwanya wanyu munini mureba umupira w’amaguru w’i Burayi, ntabwo murajwe ishinga n’ibibera muri Afurika. Ntimushobora kwiyumvisha uburyo urubyiruko rwa Afurika rwayobejwe, ntabwo ushobora kurwumva ruvuga ukwihuza kwa Afurika Mwalimu Nyerere yarwaniye natwe dukomeje kurwanira.”

Yakomeje yihanangiriza abandi bantu bashaka gukongeza imyemerere y’abaryamana bahuje ibitsina, muri Uganda.

Iri tegeko rigena ko bibujijwe kwamamaza no gutera inkunga amatsinda y’abatinganyi n’ibikorwa byabo, ndetse ko ibikorwa by’ubutinganyi bikwiye guhanishwa igihano cyo gufungwa burundu.