Bad Rama uri mu bagabo bafite izina mu myidagaduro y’u Rwanda yasabye amasengesho nyuma y’uburwayi bumumereye nabi nubwo atazi neza ubwo aribwo kuko n’abaganga babuyobewe.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Bad Rama yagize ati “Nshuti zanjye maze icyumweru mu buribwe bukomeye, abaganga babuze indwara bansubiza mu rugo nanubu sinzi icyo ndwaye. Umubiri uri kundya, nkagira umuriro mwinshi munsengere uburibwe buhagarare, murakoze.”
Uyu mugabo washinze sosiyete ya The Mane Music yanyuzemo abahanzi nka Marina, Queen Cha, Marina, Jay Polly, Calvin Mbanda n’abandi bagiye bakorana batandukanye.
Bad Rama yaje kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ashinga iyitwa The Mane Hub, mu minsi ishize akaba yari yatangiye gushyira hanze filime y’uruhererekane ‘Diyana’ yari amaze igihe ategura.