wex24news

yarwaye indwara y’amayobera yasabye inkunga y’amasengesho

Bad Rama uri mu bagabo bafite izina mu myidagaduro y’u Rwanda yasabye amasengesho nyuma y’uburwayi bumumereye nabi nubwo atazi neza ubwo aribwo kuko n’abaganga babuyobewe.

Bad Rama yinjiye mu mideli, ategura igitaramo cya mbere

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Bad Rama yagize ati “Nshuti zanjye maze icyumweru mu buribwe bukomeye, abaganga babuze indwara bansubiza mu rugo nanubu sinzi icyo ndwaye. Umubiri uri kundya, nkagira umuriro mwinshi munsengere uburibwe buhagarare, murakoze.”

L-R: Singers Jay Polly, Marina, Queen Cha, Safi Madiba and The Maneu2019s CEO Bad Rama. According to Bad Rama, the record label is not going anywhere despite majority of its members leaving.

Uyu mugabo washinze sosiyete ya The Mane Music  yanyuzemo abahanzi nka Marina, Queen Cha, Marina, Jay Polly, Calvin Mbanda n’abandi bagiye bakorana batandukanye.

Bad Rama yaje kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ashinga iyitwa The Mane Hub, mu minsi ishize akaba yari yatangiye gushyira hanze filime y’uruhererekane ‘Diyana’ yari amaze igihe ategura.