wex24news

yifashishije indirimbo afata nk’iy’ibihe byose kuri we, arata ibikorwa bya Perezida Kagame

Umuhanzi wo muri Kina Music, Nel Ngabo yavuguruye indirimbo ye ‘Nywe’ afata nk’iy’ibihe byose kuri we, agaruka ku bikorwa Perezida Kagame yakoreye Abanyarwanda mu myaka 30 ishize, kandi ko bakimukeneye muri urwo rugendo.

Ni indirimbo yasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Kamena 2024, isamirwa hejuru n’abarimo abayobozi ahanini biturutse ku butumwa uyu muhanzi yakubiye muri iyi ndirimbo.

Minisitiri Utumatwishima yashimye Nel Ngabo ku bw’iyi ndirimbo ivuga ahashize ndetse n’ahazaza, kandi ashima Clement wagize uruhare mu ikorwa ryayo.

Nel Ngabo yavuze ko kuvugurura iyi ndirimbo akayihuza no kwamamaza Perezida Kagame mu matora ateganyijwe y’Umukuru w’Igihugu, kubera ko yakozwe ku mutima n’ibikorwa Umukuru w’Igihugu amaze kugeza ku Banyarwanda.

Amashusho y’iyi ndirimbo yafashwe mu byumweru bibiri bishize, agaragaza ibikorwa binyura by’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho n’imishinga ihanzwe amaso. Yanditswe na Ishimwe Karake Clement afatanyije n’umwanditsi ubimazemo igihe kinini, Danny Vumbi.