wex24news

Abasirikare b’u Bufaransa bazajya muri Ukraine bazaraswa

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yatangaje ko abasirikare b’u Bufaransa bazajya gutoza aba Ukraine bazaba igipimo cy’ingabo z’iki gihugu ku buryo bazajya baraswa.

TURKEY-UKRAINE-RUSSIA-CONFLICT-DIPLOMACY

Minisitiri Lavrov yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 4 Kamena 2024 ubwo yari i Brazaville muri Congo.

Ni nyuma y’aho Umugaba Mukuru w’ingabo za Ukraine mu cyumweru gishize yatangaje ko igihugu cyabo n’u Bufaransa byamaze kugirana amasezerano y’uburyo iyi myitozo izatangwa.

Kohereza ingabo kuri ngo zitoze iza Ukraine ni ubundi buryo Leta y’u Bufaransa yemeza ko bwafashe iki gihugu kwirwanaho, kikabasha gutsinda intambara cyashojweho n’u Burusiya muri Gashyantare 2022.