wex24news

 yahawe impamyabumenyi y’ikirenga mu miyoborere rusange

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro mu bijyanye n’Imiyoborere Rusange bita PhD na Kaminuza ya Yonsei muri Korea y’Epfo. iyi Kaminuza iri muri eshatu zikomeye muri Koreya y’Epfo ndetse ifite ibigo by’ubushakashatsi 178 biyishamikiyeho.

Perezida Kagame yashimiye ubuyobozi bw’iyi Kaminuza kuba bwamuhaye impamyabumenyi ikaba ari ikimenyetso gihesha igihugu cye icyubahiro.

Ni inshuro ya Kane Perezida Kagame asuye Koreya akaba ari n’ubwa Mbere asuye Kaminuza yamuhaye impamyabumenyi y’ikirenga kandi ko yizeye ko uwo mubano uzakomeza.

Yashimiye Ban Ki-Moon ukomoka muri Koreya y’Epfo, atangaza ko inshuti ye n’iy’u Rwanda muri rusange.