wex24news

Polisi yamufatanye amacupa y’amavuta yangiza uruhu

Polisi y’u Rwanda mu bikorwa byo kurwanya magendu n’ibicuruzwa bitemewe, yafatiye muri yombi umugabo w’imyaka 43 y’amavuko, amavuta yo kwisiga 4792 yangiza uruhu azwi ku izina rya Mukologo.

featured-image

Mu mavuta yafatanywe ahwanye na miliyoni 14Frw, yasanzwe mu mangazini yacururizagamo mu mudugudu wa Nyarurembo, akagari ka Kiyovu mu murenge wa Nyarugenge.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Boniface Rutikanga Yagize ati: “Byagiye bisobanurwa inshuro nyinshi ko hari amavuta yo kwisiga yakuwe ku rutonde na Minisiteri y’Ubuzima rw’ayemewe mu Rwanda bitewe n’uko akoranywe ibinyabutabire byangiza uruhu rw’abayisiga. Hari abaturage benshi mu bice bitandukanye by’igihugu dushimira babyumva kandi batabishyigikiye ari nabo baduha amakuru atuma abanze kuva ku izima bafatwa ku bufatanye n’izindi nzego.”

ACP Rutikanga yagiriye inama abakora ubucuruzi, kwirinda kurarikira inyungu z’umurengera bagakora ubucuruzi bwemewe, asaba by’umwihariko abakerensa ingaruka z’amavuta ya mukologo ku buzima bagakomeza kuyisiga batiza umurindi abayacuruza, kuyacikaho kuko ingaruka zayo zidatinda kugaragara.

Uwafashwe mbere y’uko ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha  yiyemereye ko yari amaze igihe akora ubucuruzi bw’amavuta atemewe yatumizaga hanze y’u Rwanda, akayavanga n’andi yemewe abizi neza ko yangiza uruhu, akaba abisabira imbabazi.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko ayo mavuta ashobora kugira ingaruka zikomeye ku mpyiko n’umwijima.