wex24news

yagaragaje ubushake bwo kujya muri BRICS

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Turikiya isanzwe ari umunyamuryango wa NATO, Hakan Fidan, yatangaje ko ifite gahunda yo kuganira ku kuba umunyamuryango wa BRICS mu nama izabera mu Burusiya.

Hakan Fidan, yatangaje ko igihugu cye gishaka kwinjira mu itsinda ry’ibihugu bya BRICS kandi gifite intego yo kuzana ubu busabe mu nama y’ubukungu izahuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga mu Burusiya.

Umuryango wa BRICS ugizwe n’ibihugu 11 bifite abagera kuri 46% by’abatuye isi yose ndetse ingano y’ibikomoka kuri peteroli ibyo bihugu bishyira ku isokoingana na 43% y’icuruzwa mu isi yose.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Burusiya, Dmitry Peskov, yatangaje ko ingingo yo kuba Turikiya yaba umunyamuryango wa BRICS izagaragara ku murongo w’ibyigwa mu nama izaba mu cyumweru gitaha.

Lavrov yavuze ko icyangombwa cyo kwinjira muri iri tsinda ukwiyemeza gukora hashingiwe ku ihame ry’ibanze ry’uburinganire bw’ibihugu.

Sergey Lavrov, yavuze kandi ko imiryango ya BRICS yugururiwe abahagarariye “gahunda zitandukanye z’ubukungu na politiki zitandukanye.”