wex24news

Abahinzi n’abacuruzi bemerewe kugurizwa hagati ya 500,000 Frw na miliyari 1 Frw

Abahinzi n’abacuruzi bo mu Rwanda bafunguriwe amahirwe yo kubona inguzanyo ibarirwa hagati y’amafaranga y’u Rwanda 500,000 na miliyari imwe, muri gahunda nshya igamije kwimakaza gukoresha Ingufu zitangiza no kubungabunga ibidukikije.

Iyo gahunda yatangajwe ku wa Kabiri tariki ya 4 Kamena, witezweho gufasha abahinzi n’aborozi, abashoramari mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi n’abandi bacuruzi, kugera ku ikoranabuhanga rigezweho mu rwengo rw’ingufu zitangiza ibidukikije, ndetse no kwimakaza ukubungabunga ibidukikije.

Iyo gahunda y’inguzanyo yiswe “Equi-Green Loan” ijyanye n’ingamba zo guharanira impinduka mu muryango nyarwanda hagamijwe guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe binyuze mu kongera no kwita ku musaruro, kuwugeza ku isoko ndetse no kurushaho kongera inyungu ubyara.

Muri iyo gahunda kandi, abahinzi borozi n’abandi bacuruzi bazaba bashobora kugura ibikoresho bitanga amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, ibikoresho bya Biyogazi, ikoranabuhanga ryo kuhira, imodoka zikoresha amashanyarazi, n’ibigega bibika amazi muri ya nguzanyo umuntu yemerewe igera kuri miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi w’Umushinga Hinga Wunguke Daniel Gies, yagize ati: “Gukorana n’ibigo by’imari mu kongerera abahinzi borozi amahirwe yo kugera ku mari ibafasha kwinjira mu buhinzi bufite ubudahangarwa ku mihindarugikire y’ibihe n’izindi gahunda z’iterambere ni ingenzi cyane. Ibyo byongerera agaciro imbaraga duhuriyeho zo gukumira no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.”

Yajomeje ashimira Equity Bank ku bw’imbaraga yashyize mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, anashimangira ko gahunda z’iyo banki zifitanye isano ya bugufi n’intego z’Umushinga Hinga Wunguke.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibidukikije ushinze Ibidukikije Dr. Claudine Uwera, na we yashimiye abafatanyabikorwa batangije gahunda yitezweho gutanga umusanzu ukomeye mu kubungabunga ibidukikije.

Uyu mushinga uzarangira mu mwaka wa 2028, ufasha abahinzi borozi kongera umusaruro w’ubuhinzi mu buryo burambye, kongera amahirwe yo kugera ku mari no ku masoko, kunoza umusaruro ugera ku masoko no koroshya ikirere y’ubuhinzi bugamije isoko.