wex24news

inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bya EAC

Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ya 23 idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba yayobowe na Perezida Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo.

The new EAC Secretary General, Veronica Mueni Nduva (left), takes the oath of office at State House, Juba, South Sudan. Looking on is the Registrar of the East African Court of Justice, Christine Mutimura-Wekesa.

Muri iyi nama yabaye kuri uyu wa 07 Kanama 2024, Abakuru b’Ibihugu bemeje Umunyamabanga Mukuru mushya w’uyu muryango, Veronica Mueni Nduva wasimbuye Dr Peter Mathuki wagizwe Ambasaderi wa Kenya mu Burusiya n’umucamanza w’urukiko rw’uyu muryango.

Perezida Kagame yashimiye Umunyamabanga Mukuru ucyuye igihe ko yujuje neza inshingano ze, anaboneraho kwifuriza imirimo myiza Veronica Mueni Nduva warahiriye kumusimbura kuri uwo mwanya.

Indi ngingo yateganyijwe ni iyerekeye raporo y’Umuyobozi Mukuru wa EAC akaba na Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit, ku ngendo yagiriye mu Rwanda, Uganda na RDC ariko yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bitanu mu munani bigize uyu muryango, gusa Tshisekedi, Ndayishimiye na Ruto barabura.