wex24news

yakiriye Umuyobozi Wungirije wa Banki y’Isi ushinzwe Afurika

Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Wungirije wa Banki y’Isi ushinzwe Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo, Victoria Kwakwa.

Victoria Kwakwa na Perezida Kagame

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko ibiganiro bya Perezida Kagame na Victoria Kwakwa, byibanze ku mubano w’u Rwanda na Banki y’Isi.

Banki y’Isi isanzwe ari umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda binyuze mu nkunga igenera Igihugu mu mishinga itandukanye y’iterambere.

Ibiganiro byibanze kandi ku kureba uburyo bwo gukomeza gushyigikira iterambere ry’u Rwanda harimo gukorana n’abikorera muri iyi gahunda, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kwita ku burezi budaheza n’ibindi, byose bigamije kwihutisha iterambere mu kurushaho kuzamura imibereho y’abaturage.

Victoria Kwakwa yagize ati: “Twaganiriye ku bijyanye n’ingufu z’amashanyarazi, kuko nka banki y’Isi twemera ko ari ikintu cy’ingenzi mu iterambere. U Rwanda rero ni urugero rwiza ku bijyanye n’uru rwego, dufashe urugero ku byo rwagezeho mu myaka itarenze 15 ishize aho rwavuye kuri 6% rukagera hejuru ya 70%, tugasanga urwo ari urugero rwiza rwo kwigiraho”.

Umuyobozi Wungirije wa Banki y’Isi ushinzwe Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo, yagaragaje ko imbogamizi u Rwanda rufite ndetse n’ibindi bihugu bya Afurika hari uburyo bwo kuzihinduramo uburyo bwo gushaka ibisubizo kuko Afurika ifite ubutunzi bwinshi yakoresha mu gutera imbere.