wex24news

yanze kwitabira inama ya EAC ntiyanagena umuhagararira

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, kuri uyu wa 7 Kamena 2024 yanze kwitabira inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), ntiyagena n’umuhagararira.

Photo

kinyamakuru Africa Intelligence gitangaza inkuru zicukumbuye muri Afurika cyasobanuye ko Tshisekedi yanze kwitabira iyi nama bitewe n’impamvu zirimo kuba Perezida William Ruto wa Kenya aherutse gutangaza ko abarwanyi b’umutwe wa M23 uhanganye n’ingabo za RDC ari Abanye-Congo, bityo ko ikibazo cyabo kidakwiye kwegekwa ku Rwanda.

Perezida Ruto na we utitabiriye iyi nama we yahagarariwe na Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Musalia Mudavadi, Ndayishimiye we ahagararirwa na Visi Perezida w’u Burundi, Prosper Bazombanza. Impamvu yo kutitabira iyi nama kw’aba bakuru b’ibihugu na yo ntabwo yatangajwe.

Muri rusange, abakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama ni Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Salva Kiir wa Sudani y’Epfo, Samia Suluhu wa Tanzania, Yoweri Museveni wa Uganda na Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia.