wex24news

Minisitiri Vincent Biruta yakiriwe n’umwani wa Brunei

Umwami wa Brunei akaba na Minisitiri w’Intebe w’Iki gihugu, Hassanal Bolkiah ibni Omar Ali Saifuddien III yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

Brunei ni igihugu gito giherereye ku kirwa cya Borneo muri Aziya y’Amajyepfo, kizengurutswe na Malaysia n’inyanja y’u Bushinwa.

Kugeza ubu igihugu kiyobowe na Sultan Hassanal Bolkiah umwe mu bagabo batunze agafaranga gatubutse kuri iyi si ya Rurema kandi bivugwa ko abaho mu buzima budasanzwe.

Gituwe n’umubare munini w’abayisilamu kuko ari nayo mahame kigenderaho ya ‘Sharia’ bakaba bakoresha ururimi rw’Icyongereza ku bwinshi nubwo ururimi gakondo ari Malay.

Minisitiri Dr Vincent Biruta kandi wagiriye uruzinduko muri iki igihugu yanaganiriye na mugenzi we, Dato Erywan Pehin Yusof.

Ibiganiro abaminisitiri bombi bagiranye byibanze cyane ku kongera kureba uko imikoranire hagati y’ibihugu byombi yatangijwe mu 2020 ihagaze, ndetse no kurebera hamwe inzego nshya z’imikoranire nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda.

Icyo gihugu cyashyize imbaraga cyane mu guteza imbere urwego rw’uburezi n’ubuvuzi ku buryo bitangirwa ubuntu ku baturage kandi igihugu cyashoye ku buryo bufatika mu kubaka izo nzego mu myaka myinshi ishize.