wex24news

Yafunganywe n’uwo yaje gusaba no gukwa bakekwaho ubuharike

 RIB rwataye  muri yombi   Ntibaziyaremye Daniel w’imyaka  48 hamwe na Uzayisenga w’imyaka 29  yari aje gusaba no gukwa, bakurikiranyweho icyaha cy’ubuharike kuko umugabo yari yarasezeranye mu mategeko n’undi mugore bataratandukana.

Image

Umuturanyi w’iyi miryango yombi, yavuze ko  Ntibaziyaremye Daniel yari afite umugore basezeranye bari bamaranye imyaka 9 baranabyaranye abana 5.

Ntibaziyaremye avugwaho kuba yaragiranye amakimbirane n’umugore we wa mbere, ahita afatiraho gutereta Uzayisenga baturanye. yaramucikanye bajya gutura mu Karere ka Ngoma, bakaba bari bamaranye imyaka 11, ndetse ngo banabyaranye abana batatu umwe yitaba Imana.

Intandaro y’itabwa muri yombi ryabo yabaye ko bapanze ubukwe bwo gusaba no gukwa, umugore mukuru arabimenya abimenyesha RIB. uwo muturanyi yagize ati: “Ku wa Gatanu tariki ya 7 Kamena, ni bwo hari hateganyijwe ubukwe bwo gusaba no gukwa. Twari twatumiwe twaranatwerereye twitegura kubujyamo saa saba. Bamwe mu batumirwa bageze mu mahema yari yateguwe mu busitani buri hafi y’ibiro by’Akarere ka Nyamasheke.”

Umugabo n’abamuherekeje benshi yari yaturukanye i  Ngoma, imodoka 2 zuzuye, ngo babaye  bagikandakira ahitwa ku Gataka, hafi y’ibiro bya Sitasiyo ya RIB ya Kagano i Nyamasheke, batungurwa no guhagarikwa na Polisi babona ikuyemo wa mugabo imwambitse amapingu bibaza ibyo ari byo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse, yemeje ibyayo makuru, avuga ko gutabwa muri yombi kwabo kwari ngombwa kuko baregwa icyaha cy’ubuharike.

Yaboneyeho kuburira abantu baharika abagore babo basezeranye byemewe n’amategeko, hatarabayeho urupfu rw’umwe mu bashyingiranywe cyangwa ngo amasezerano ya mbere aseswe, kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.