wex24news

APR FC izatangira imyitozo ifite abakinnyi bane bashya

Abakinnyi 4 b’abanyarwanda nta gihindutse bazatangira imyitozo muri APR FC ku wa mbere tariki ya 17 Kamena 2024 nyuma yo kumvikana nayo kuyerekezamo.

featured-image

Ku isonga mu bakinnyi bashya APR FC bivugwa ko yamaze kumvikana nabo harimo uwari umunyezamu wa Musanze FC,Gad MUHAWENAYO, kandi bivugwa ko yamaze gusinyisha ba myugariro babiri bakiniraga Marines FC aribo: Gilbert BYIRINGIRO na Ishimwe Jean Rene.

Nkuko byatangajwe na benshi mu cyumweru gishize,APR FC yamaze kumvikana n’umukinnyi wo hagati wa Kiyovu Sports Frodouard MUGIRANEZA,wigaragaje cyane mu mwaka w’imikino ushize.

APR FC itegereje umutoza mushya mu ntangiriro z’icyumweru gitaha, biteganyijwe ko izatangira imyitozo tariki ya 17 Kamena ubwo abakinnyi bazaba bavuye mu Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ bazaba bageze i Kigali.

Nta gihindutse, byitezwe ko mbere yo gukina imikino y’amajonjora y’ibanze ya CAF Champions League izabanza gukina imikino ya CECAFA Kagame Cup izabera muri Tanzania