wex24news

urukingo ruzarinda kanseri zose rugiye gutangira kugeragezwa

Minisitiri w’Ubuzima mu Burusiya, Mikhail Murashko yavuze ko abashakashatsi b’Abarusiya bari gusoza ubuvumbuzi bwabo bw’urukingo rwa kanseri, rufite umwihariko wo kuzafasha abafite kanseri zose, aho kuba kanseri runaka yihariye.

Russian Health Minister Mikhail Murashko Alexander Astafiev/Russian Government Press Office/TASS

Murashko yabitangarije mu nama yiga ku bukungu iri kubera mu Mujyi wa St. Petersburg wo mu Burusiya, hatangazwa ko rwakozwe ku bufatanye n’ibigo by’ubushakashatsi bitandukanye.

Minisiri Murashko yabwiye TASS ko nubwo abashakashatsi bari kurangiza akazi kabo, ko hazakurikiraho kurugeragereza ku nyamaswa, ubundi rukazageragerezwa ku bantu nyuma.

Mu cyumweru gishize, Umuyobozi Mukuru wa Gamaleya Institute, Aleksandr Gintsburg, yavuze ko uru rukingo rujyanye no guhangana na kanseri ihari, yemeza ko ruzahabwa abasanzwemo iyi ndwara ikomeje kugarika ingongo mu Isi.

Uru rukingo kandi ruzajya rugenerwa umuntu umwe. Iri koranabuhanga rya mRNA rizafasha umubiri gukora ubwirinzi buri ku rwego rwo hejuru mu kurwanya utunyangingo rw’iyi ndwara.

Gintsburg agasobanura ko “Ubu buryo ari ingenzi cyane mu kubaka ubwirinzi bw’umubiri bw’umuntu mu kurwanya utunyangingo twa kanseri, mRNA kandi igafasha mu gutandukanya utwo tunyangingo tubi n’utuzima.”

Mu minsi ishize OMS yashyize hanze raporo igaragaza ko umuntu umwe muri batanu mu Isi agira kanseri y’ubwoko runaka mu buzima bwe, mu gihe umwe mu bagabo icyenda ndetse n’umwe mu bagore 12 bicwa n’iyi ndwara.

Mu Rwanda na ho iyi iteje ikibazo aho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, giherutse kuvuga ko umwaka wa 2023 warangiye mu Rwanda abagera ku 5283 basanzwemo kanseri, hagaragara amako ya kanseri arimo iy’inkondo y’umura, iy’ibere, iy’igifu, iyo mu maraso na kanseri y’urura.