wex24news

kuva yakwinjira muri EAC ntirishyura imisanzu

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntirishyura imisanzu igomba gutanga kuva yakwinjira mu Muryango wa Afurika y’iburasirazuba nk’umunyamuryango wa karindwi muri Werurwe 2022.

Ikibazo cy’ubukererwe bukabije mu itangwa ry’imisanzu cyatangiye kugaragara kuva u Burundi bwinjira muri uyu Muryango mu 2007.

Ni imyitwarire abagize Inteko ishinga amategeko yawo (EALA), by’umwihariko abo muri Kenya, Tanzania na Uganda binubiye kenshi.

Kugeza tariki ya 17 Gicurasi 2024, ibihugu bigize EAC byari bimaze kwishyura umusanzu ungana na 50% by’ingengo y’imari y’umwaka wa 2023/2024 uzarangira muri Kamena 2024. Mu bihugu umunani bigize uyu muryango, Kenya yonyine ni yo yishyuye imisanzu yose yasabwaga.

U Rwanda, Tanzania na Uganda byo bisigayemo ibirarane by’amafaranga make abarirwa mu bihumbi by’amadolari ya Amerika.

RDC itarigeze yishyura umusanzu muri EAC ifite ikirarane cya miliyoni 14,7 z’amadolari ya Amerika. Sudani y’Epfo iyoboye uyu muryango yo ifite icya miliyoni 8,6 z’amadolari. U Burundi na bwo buri ku rutonde rw’ibihugu bitarishyura menshi.

Somalia yinjiye muri EAC mu Ugushyingo 2023 na yo nta musanzu irishyura, ariko impamvu isobanurwa ni uko hari inyandiko icyuzuza zirebana n’umuryango.