wex24news

nyuma yo kwegukana French Open agiye kwishushanyaho Umunara wa Eiffel

Umunya-Espagne Carlos Alcaraz yavuze ko agiye kwishyirishaho igishushanyo cy’Umunara wa Eiffel nyuma y’uko yegukanye Irushanwa rya French Open ryamamaye nka Roland Garros, atsinze Alexander Zverev ku mukino wa nyuma wabereye i Paris.

Inzozi zabaye impamo, uyu Munya-Espagne w’imyaka 21 yegukana iri rushanwa yakuze akunda nyuma yo gutsinda Umudage Alexander Zverev amaseti 3-2, ryiyongera ku yandi yatwaye arimo US Open ya 2022 na Wimbledon ya 2023.

Kuri ubu, Alcaraz yavuze ko afite intego yo kwishushanyaho Umunara wa Eiffel kugira ngo bizahore ari urwibutso rw’uko yegukanye iri rushanwa yakunze kuva akiri umwana.

PARIS, FRANCE - MARCH 31: The Eiffel Tower is seen before the lights are switched off for Earth Hour 2012, on March 31, 2012 in Paris, France. According to organisers the biggest ever Earth Hour has participants including individuals, companies and landmarks in 147 countries and over 5,000 cities, agreeing to switch off their lights for one hour at 8:30pm. The Brandenburg Gate in Berlin, the Eiffel Tower in Paris, Big Ben Clock Tower in London, the Christ the Redeemer statue in Rio de Janeiro and the Empire State Building in New York are among the monuments whose operators have agreed to participate in the demonstration. (Photo by Antoine Antoniol/Getty Images)

Alcaraz yabaye umukinnyi wa karindwi utwaye irushanwa rikomeye mu Bufaransa, mu Bwongereza no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu ijambo rye nyuma yo kwegukana French Open, yagize ati “Kuva nkiri umwana muto, navaga ku ishuri niruka kugira ngo ndebe iri rushanwa kuri televiziyo. Ubu ntwaye igikombe cyaryo imbere yanyu mwese.”