wex24news

yatanze ibyishimo ku bitabiriye ‘Iwacu Summer Comedy Festival’

Umunyarwenya wo muri Nigeria, Doctall Kingslay, usigaye yiyita Ntakirutimana yataramiye abakunda urwenya bari bateraniye i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha ‘Expo Ground’.

Ubwo yari ahamagawe ku rubyiniro, Doctall Kingslay yinjiranye igikapu gisa n’imyenda yari yambaye. Abari bateraniye mu cyumba cyabereyemo igitaramo bikojeje mu bicu bamwereka urukundo rudasanzwe.

Doctall Kingslay usanzwe uzwiho gushishikariza abanyamahanga gukunda u Rwanda, yateye urwenya rwinshi rwibanda kuri Perezida Paul Kagame, amugaragaza nk’umuntu udasanzwe.

Ati “Mufate telefoni zanyu mbereke, murebe ku rubuga rwa Instagram ya Perezida Kagame, murabona ko haherukaho abashyitsi yakiriye mu Biro bye! Ahora ashakira ibyiza Abanyarwanda naho twe iwacu twirirwa turwana n’ibyihebe, ubushomeri bwayogoje urubyiruko, umutekano ntawo. Ni ukuri muri abanyamahirwe!”

Iki gitaramo cyasozaga ‘Iserukiramo rya Iwacu Summer Comedy Festival’ cyitabiriwe n’abanyarwenya barimo Joshua, Prince, Umushumba, Seth Seka, Fred Rufendeke, Rusine Patrick, Joseph n’abandi benshi.