wex24news

yihanije abamugereranya na Michael Jackson

Chris Brown akunze kugereranywa na Michael Jackson, cyane cyane bitewe n’imibyinire yabo yenda gusa, nyamara kuri Chris Brown si ko abibona ndetse yanihanije ababagereranya.

Umuhanzi Chris Brown yateye utwatsi abantu bakomeza kumugereranya na nyakwigendera Michael Jackson, nyuma y’uko abahanzi bamwe bakomeye ku isi ndetse n’abafana bakunze kwemeza ko ari we muzungura wa Michael Jackson ufatwa nk’umwami w’injyana ya Pop.

Mu minsi yashize  abahanzi batandukanye barimo 50 Cent bagiye bumvikana bavuga ko Chris Brown ariwe Michael Jackson w’iki kiragano gishya. Ibi abivuze kandi hashize umwaka yanze ubutumire bw’abategura American Music Awards bari bamusabye kwemera igihembo cy’umuhanzi wasimbuye Michael Jackson.

Chris Brown yasabye abo bose gusigaho, kuko atahangana na Michael Jackson, ndetse nta n’umuntu wahangana na we, cyane ko n’iyo aza kuba akiri muzima atari no gufungura udushumi tw’inkweto ze.