wex24news

Abanyarwanda batuye muri Mozambique baganirijwe ku iterambere ry’u Rwanda

Intumwa z’Umuryango FPR-Inkotanyi zahuye n’Abanyarwanda barenga 500 batuye muri Mozambique, haganirwa ku rugendo rw’iterambere ry’igihugu rwatumye u Rwanda ruva mu bihugu bikennye cyane mu myaka 30, kuri ubu rukaba ari igihugu gitanga icyizere cyo kubaka ubukungu burambye.

Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo ku wa 09 Kamena 2024, aho izi ntumwa zari ziyobowe na Tito Rutaremara.

Mu byaganiriwe harimo no kureba ku iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda n’uko Abanyarwanda baba muri iki gihugu cyo mu Majyepfo ya Afurika bakomeza kubugiramo uruhare.

Rutaremara kandi yatanze ikiganiro muri Kaminuza yitiriwe Joaquim Chissano, kigaruka ku kwiyubaka k’u Rwanda mu myaka 30 ishize ruvuye mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri ibyo biganiro, intumwa z’Umuryango FPR-Inkotanyi zerekanye ko uyu munsi kuba u Rwanda rumaze kuba bandebereho mu ruhando mpuzamahanga, byagizwemo uruhare no kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Abanyarwanda baba muri Mozambique kandi beretswe zimwe muri gahunda za leta zirimo izo kuzigamira ejo hazaza nka ‘Ejo Heza’, umushinga wa ’Vision City’ icyiciro cya kabiri ugamije gushakira Abanyarwanda aho gutura byoroshe n’ibindi.

Kuri ubu umubano w’u Rwanda na Mozambique wifashe neza aho ibihugu byombi bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ubutabera ndetse u Rwanda kuri ubu ni rwo ruri ku isonga mu gutsinsura ibyihebe byari byarayogoje Intara ya Cabo Delgado iri mu Majyaruguru y’icyo gihugu.