wex24news

ntiyifuza gutoza Manchester United

Umudage Thomas Tuchel yakuriye inzira ku murima Manchester United yifuzaga kuzamuha akazi ko kuyitoza mu gihe yaba imaze gutandukana na Erik ten Hag uyitoza kugeza ubu.

Thomas Tuchel

Manchester United iri gushaka uko yiyubaka kugira ngo izitware neza mu mwaka utaha. Ikiyiraje ishinga kurusha ibindi ni ugushaka abatoza bashya bazayifasha mu mwaka utaha dore ko izakina na UEFA Europa League.

Iyi niyo mpamvu umuherwe w’iyi kipe Sir Jim Ratcliffe yahuriye na Thomas Tuchel mu Bufaransa kugira ngo baganire ku cyakorwa kugira ngo azayitoze.

Tuchel ntabwo yemeye aka kazi kuko kuva yasezererwa muri Bayern Munich yafashe umwanzuro wo kuba ahagaritse gutoza by’agateganyo mu rwego rwo kuruhuka.

Biravugwa ko nyuma yo guhakanira iyi kipe biteganyijwe ko Sir Jim Ratcliffe ahita yerekeza ku Mutoza Mukuru w’u Bwongereza, Gareth Southgate, akaba yayijyamo nyuma y’irushanwa rya Euro 2024.