wex24news

bibwe n’umuntu utaramenyekana

Umuntu utaramenyekana yigabye mu nzu ya Christopher yibamo mudasobwa ebyiri, ndetse aniba telefoni igendanwa ya Chris Eazy wari waje gukoresha amashusho y’indirimbo ’Sekoma’ iri gukorwa mu murumuna wa Christopher usanzwe ukora amashusho y’indirimbo.

Ni ubujura bwabereye mu rugo rwa Christopher aho atuye ku Kimironko mu ijoro ryo ku wa 9 Kamena 2024.

Junior Giti ureberera inyungu za Chris Eazy yaguze ati “Twari kwa Christopher kuko murumuna we ukora amashusho y’indirimbo yari ari kudufasha kurangiza ‘Sekoma’ ya Chris Eazy, twari mu cyumba bakoreramo baza kudusaba kujya kurya, mu gihe twari ku meza twagarutse dusanga imashini ebyiri na telefone ya Chris Eazy bazitwaye.”

Uretse umushinga w’indirimbo ‘Sekoma’ wagendeye muri izi mudasobwa zirimo iya Christopher n’iya Chris Eazy, hari indi mishanga y’indirimbo yaburiyemo nk’uko amakuru ahari abihamya.

Kugeza ubu aba bahanzi bamaze kugeza ikirego cyabo mu Rwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, aho bategereje ikiza kuva mu iperereza kugira ngo uwabacucuye abe yatabwa muri yombi.