wex24news

 ntahuza na Leta ya Kenya ku mushahara n’imodoka yemerewe

Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya yagaragaje ko Leta iyobowe na Perezida William Samoei Ruto yamuhaye bike mu byo yari yaremerewe n’amategeko nk’uwabaye Umukuru w’Igihugu.

Retired President Uhuru Kenyatta

Umuvugizi wa Uhuru, Kanze Dena Mararo, kuri uyu wa 10 Kamena 2024 yatangaje ko Leta ya Kenya yanze kwishyura ibiro bye biherereye muri Uhuru Kenyatta Institute i Nairobi, kandi ngo ntiyigeze inamuha amafaranga yose yo mu ngengo y’imari y’imyaka ibiri.

Kanze Dena yasobanuye ko kuva Uhuru yava ku butegetsi, akoresha imodoka zishaje yasohokanye mu biro by’Umukuru w’Igihugu zirimo za Toyota Land Cruiser, Mercedes Benz na Range Rover, kandi ngo na zo Leta ntizishyurira peteroli kuva muri Werurwe 2023. Ni mu gihe ngo yari yaremerewe guhabwa inshya, ariko amaso ahera mu kirere.

Umuvugizi wa guverinoma ya Kenya, Isaac Mwaura, kuri uyu wa 10 Kamena yatangaje ko Uhuru yahawe imodoka 14 kandi ko, bitandukanye n’ibyo Kanze Dena yavuze, zidashaje kuko harimo izakozwe mu 2020, 2021 na 2022.

Umuvugizi wa guverinoma yagaragaje ko kwishyura inyubako ya Uhuru ngo ibe ibiro bye bitemewe n’amategeko agenga amasoko, kuko ukodesha adashobora kuba ukodeshwa mu wundi mwanya. Ati “Ntabwo guverinoma yakwishora muri uku guhirimbanira inyungu.”

Yasobanuye ko Uhuru yishyurwa umushahara we kandi ko n’abakorera mu biro bye na bo bishyurwa na Leta.