wex24news

bwasabye abaturage gutanga amaraso ku bwinshi nyuma y’igitero

kigo cy’ubuzima cyo mu Bwongereza, cyasabye abaturage ubufasha bwo gutanga amaraso nyuma y’uko ikigo cyitwa Synnovis kigabweho igitero cy’ikoranabuhanga, bigatuma amakuru y’abarwayi atakara.

NHS yasobanuye ko kubura amakuru asanzwe yifashishwa mu gutanga amaraso byagize ingaruka mu bitaro bikomeye i Londres birimo King’s College, Guy’s and St Thomas, Royal Brompton na Evelina Children’s Hospital.

Kubera iki gitero, ntabwo ibi bitaro byashoboye kumenya amaraso abarwayi bakeneye ndetse no gutandukanya ubwoko bwayo.

Umuyobozi wa NHS, Dr Gail Maflin, yavuze ko kugira ngo ibikorwa by’ubuvuzi ndetse no kubaga bigende neza, hakenewe amaraso yo mu bwoko bwa O- ndetse na O+ yo kongerera abarwayi cyane ko ari yo abantu benshi bakira.

Mu Bwongereza, abatanga amaraso y’ubwoko bwa O+ bangana na 35%, naho abatanga O- bangana na 15%. Ibi biha abantu bangana 76% amahirwe yo kubona amaraso bakeneye.

Itsinda ry’abajura bifashisha ikoranabuhanga ryo mu Burusiya, Qilin, ni ryo rikekwaho kugaba iki gitero.