wex24news

APR FC yatandukana n’abakinnyi bane

Kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya APR FC yatangaje ko yatandukanye n’abakinnyi barimo Fitina Omborenga, Ishimwe Christian Rwabuhihi Placide na Bizimana Yannick basoje Amasezerano y’akazi.

Yongerera amasezerano Niyigena Clement wari usoje amasezerano y’imyaka ibiri kuva yayigeramo mu mpeshyi ya 2022.

Nyuma y’uyu kandi bongeye gutangaza ko bongereye n’ubundi amasezerano y’imyaka ibiri Nshimiyimana Yunusu usanzwe akinana na Clement Niyigena mu bwugarizi.

APR FC ikomeje kwiyubaka yitegura umwaka mushya w’imikino aho kugeza ubu imaze kugura Tuyisenge Arsène wavuye muri Rayon Sports, Mugiraneza Frodouard wavuye muri Kiyovu Sports.