wex24news

Ibitavuzwe ku mpamvu yakererewe kugera i Kigali

Abanyamakuru n’abari batumiye Tanasha baraye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe bategereje Tanasha wagombaga kugera mu Rwanda iryo joro, icyakora bataha amara masa nyuma yo kumubura.

Image

Tanasha Donna ubwo yari abajijwe ikibazo yagize kugira ngo asubike urugendo, yagaragaje ko atunguwe no kumva ko itike ye yari iyo ku wa 20 Kamena 2024, saa 00:35 yibeshya ko atari mu ijoro riva ku wa 19-20 Kamena 2024.

Nyuma yo kubona ko yibeshye ku itike ye, Tanasha Donna yasabye imbabazi abamutumiye asaba ko yahindurirwa itike bityo hashakwa indi yamugeza i Kigali mbere y’umunsi w’igitaramo.

Byitezwe ko ku wa 21 Kamena 2023 Tanasha Donna azataramira muri ‘The B Lounge’ i Nyamirambo, aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 20 Frw n’ibihumbi 50 Frw mu myanya y’icyubahiro, mu gihe ushaka ameza ateye mu myanya y’icyubahiro we azishyura ibihumbi 300 Frw agahabwa amacupa abiri y’umuvinyo.

Bukeye bwaho, ku wa 22 Kamena 2024, uyu mugore azakira abantu mu birori bizabera kuri ‘Piscine’ ya The B Hotel i Nyarutarama.