wex24news

Turahirwa wa Moshions yifatiye ku gahanga B Threy

Turahirwa Moses yongeye kubura intambara y’amagambo kuri B Threy nyuma y’uko uyu muraperi yamwibasiye amushinja gushaka gushora abahanzi mu bikorwa by’abaryamana bahuje ibitsina.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Turahirwa yavuze ko yahisemo gukura B Threy mu bo akurikira ndetse n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga kuko yamututse amwibutsa ko ibyo arimo ari umurengwe usiga inzara.

Nyuma y’ubu butumwa Turahirwa yatumye kuri B Threy amusaba kurekera aho kumuvuga bitaba ibyo bakazahurira kuri Moshions byaba ngombwa akamukura n’amenyo.