wex24news

yatahuye igitero cyari kugabwa i Moscow

Urwego rw’ubutasi rwa Turikiya rwaburiye u Burusiya ku gitero cya kabiri cy’iterabwoba umutwe wa Islamic State-Khorasan wari wateganyije kugaba ku iguriro rinini ryo mu murwa mukuru Moscow.

Iki gitero cyaburijwemo cyari gikurikiye icyagabwe ku nyubako iberamo ibirori izwi nka ‘Crocus City Hall’ cyahitanye abantu 145, abandi 500 bagakomereka.

Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi rw’u Burusiya, Aleksandr Bortnikov, yavuze ko atari ubwa mbere baburiwe kuko na mbere y’igitero cyagabwe kuri Crocus City Hall, Amerika yari yababuriye ko gishobora kuhagabwa ariko habura amakuru afatika abihamya.

ubutasi bwa Turikiya ku baterabwoba batawe muri yombi, bwamenye ko uyu mutwe wari ufite umugambi wo kugaba ikindi gitero ku isoko rinini rihuriramo abantu benshi.