wex24news

Perezida Kagame yaganiriye na Komiseri wa EU

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yahuye na Komiseri w’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga, Jutta Urpilainen.

Umukuru w’Igihugu na Jutta bahuriye mu nama mpuzamahanga yiga kuri gahunda yo gukora inkingo no kuzigeza kuri bose yabereye i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa 20 Kamena 2024.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byasobanuye baganiriye ku ubufatanye busanzwe hagati y’u Rwanda na EU burimo ubwo guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Muri Gashyantare 2024, guverinoma y’u Rwanda na EU byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro

EU kandi isanzwe ishyigikira u Rwanda muri gahunda zitandukanye, zirimo izo kubungabunga amahoro n’umutekano. Perezida wa Komisiyo ya EU, Ursula von der Leyen tariki ya 18 Ukuboza 2023 yatangaje ko kuva mu 2021 ubwo uyu muryango watangizaga umushinga wa Global Gateway wo gushyigikira ibihugu biri mu nzira y’iterambere, umaze guha u Rwanda miliyoni 900 z’amayero.