wex24news

U Rwanda rwakiriye ibikoresho bigezweho mu buvuzi 

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko yamaze kwakira icyiciro cya mbere cy’ibikoresho bishya bigezweho bigiye kwifashishwa mu buvuzi bwo gupima indwara z’imbere mu mubiri w’umuntu, byaguzwe na Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’Ikigo cy’Abadage, Siemens Healthineers, kimaze kubaka izina mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga bigezweho mu buvuzi.

Ni amakuru iyi Ministeri yatangaje kuri uyu wa 20 Kamena 2024 binyuze mu itangazo yageneye itangazamakuru, inatangaza ko ibyo biri gukorwa mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubuvuzi bufite ireme mu Rwanda.

Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje ko iyi gahunda izakomeza mu rwego rwo guteza imbere ubuvuzi mu bitaro n’amavuriro haba mu mijyi no mu byaro, abahatuye bakitabwaho hanimakazwa uburyo bwo kwifashisha iryo koranabuhanga mu gutahura indwara hakiri kare, bakavurwa kandi bagakira vuba.

Ibi bikoresho kandi byitezweho kugira uruhare runini mu gufasha inzobere mu buvuzi mu Rwanda, mu mitangire myiza ya serivisi.