wex24news

Ingabo z’u Rwanda zambitswe imidali y’ishimwe

Ingabo z’u Rwanda zo muri Rwanbatt-2 ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA) zambitswe imidali yishimwe kubera ibikorwa by’indashyikirwa bijyanye no kubungabunga amahoro muri icyo gihugu.

Ibirori byo kwambika izi ngabo z’u Rwanda imidali byabaye kuwa Kane tariki 20 Kamena 2024, ahitwa Bossembele, muri Perefegitura ya OMBERA M’POKO, ahasanzwe ari ibirindiro bya Rwabat-2.

Uyu muhango wari uyobowe n’Umuyobozi wungirije ukuriye Ingabo za Loni zishinzwe kugarura Amahoro muri Santrafurika, Maj Gen Luis Manuel Ricardo Monsanto, washimye uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda mu kugarura amahoro n’ituze muri iki gihugu.

Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Satara afurika, Lt Col PC RUNYANGE yashimye inkunga y’ubuyobozi bwa MINUSCA, guverinoma y’iki gihugu, hamwe n’’izindi ngabo bafatanya, yizeza ko bazakomeza gukorana umurava no kurangwa n’indangagaciro.

Yashimye kandi Ingabo z’u Rwanda zo muri Rwabat-2 ku bw’ubwitange bagaragaje mu gusohoza inshingano bashinzwe. Yijeje abari aho ko ingabo ayoboye ziteguye kandi ko zishishikajwe no kuzamura ibendera ry’Umuryango w’Abibumbye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.